Website: https://aeerwanda.ngo/

Ref. No……………………………./AEE/ADM/2024 Kigali, August 5th, 2024

INVITATION FOR EXPRESSION OF INTEREST FROM PARTIES OR INDIVIDUALS TO SUBMIT A BID FOR THE LEASE OF A COMMERCIAL BUILDING IN GATSIBO DISTRICT, KIRAMURUZI SECTOR.

PROPERTY LEASE CALL FOR EXPRESSION OF INTEREST.

The call invites eligible companies/ Individuals to submit their expression of interest to rent a house constructed in Kiramuruzi sector in Gatsibo District. The expression of interest package should be submitted to AEE-Rwanda at Gishushu Head Office (opposite Gasabo District Office) latest by September 16h, 2024 at 10:00 am.

TENDER SUMMARY

Goods/services being tendered for

Property Available for Lease

Procurement method

Competitive Open Bidding

Type of contract planned

Per Occupation

The number of the tender

Ref. No……………………………./AEE/ADM/2024

Date tender launched

 5/9/2024

Submission Deadline

16/09/2024 at 10:00 am

Submission place (office)

AEE-Rwanda Head Office, Gishushu, Opposite Gasabo District Offices and at AEE Gatsibo branch office

Inquiry contacts email and Phone number

aeeprocurement@aeerwanda.ngo;

Tel:+250788852521

TENDER SUMMARY

BID SUBMISSION GUIDELINES

Format and Content of Bids.

Bidders are REQUIRED to adhere to the format and content instructions provided in the table below. Non-compliance with the submission format and content may result in disqualification of your bidTop of Form

BID FORMAT AND CONTENT

# of bid copies required

Signed and stamped (1 ORIGINAL and 1 SOFTCOPY)

Bid acceptable language

English and Kinyarwanda

Minimum Bid Contents

Signed and stamped submission letter

Signed and stamped financial and technical Bid offer

Bid currency

Rwandan Francs

Bid pricing

Price that includes Taxes/ VAT inclusive

Bid validity

Open

Bid submission format

1 Hard copy with Hand delivery in a sealed envelope signed or stamped across the seal.

 Bottom of Form

Submission and Handling of Bids.

  • Bids are to be delivered by hand delivery/courier in a sealed envelope at the above mentioned.
  • In order to be considered, the original bid must be received at the above address or number (as applicable) no later than the submission deadline. Bidders are solely responsible to ensure the timely receipt of their bids and to the right person. Bids received after the date and time required will generally not be considered unless no other bids were received, or a confusion of the date and time of submission has been noticed.
  • Bids must follow the format and content described in above section. Incomplete bid or bids which do not follow the submission guidelines may be disqualified from consideration. Each bid must include a manually signed, stamped fully bounded papers of which one is original copy of the Bid valid for ninety (90) days after the bid reception date.
  • Bids will be opened in public on the Public Opening Date and Location as mentioned above.
  • Once opened, bids will be held secure and intact. Reasonable efforts will be made to protect them from loss, alteration, or any unauthorized person.

TECHNICAL SPECIFICATIONS

PROPERTY DETAILS

Basement Floor:

  • A self-contained room with a balcony, measuring 4.70 meters by 4.80 meters.
  • A single room, measuring 4.70 meters by 3.40 meters
  • Another single room, measuring 3.40 meters by 5.90 meters
  • The basement floor includes four public toilets and four urinals
  • Stores
  • Total rooms: 3`

Ground floor

  • One self-contained room with a balcony, measuring 4.70 by 4.80 meters, suitable for office use
  • A single room measuring 4.70 by 3.40 meters, ideal for office space
  • Another single room measuring 3.40 by 5.90 meters, suitable for office use
  • Five retail shops near the road, each measuring 3.73 by 5.85 meters; these rooms can be extended as there are no partition walls
  • The ground floor includes four public toilets and four urinals
  • Total rooms: 8

First Floor

  • One self-contained room with a balcony measuring 4.70 by 4.80 meters, suitable for office use
  • One single room measuring 4.70 by 3.40 meters, ideal for office space
  • One single room measuring 3.40 by 5.90 meters, suitable for office use
  • Five retail shops near the road measuring 3.73 by 5.85 meters each, with the possibility of extending as there are no partition walls
  • The first floor includes four public toilets and four urinals
  • Total rooms: 8

Additional descriptions:

  • The building is equipped with security cameras
  • Fire extinguishers are provided to mitigate fire hazards
  • Each part of the building has its own electrical meter
  • The building is situated 200 meters from the main road in Kayonza Nyagatare, near Kiramuruzi Bus Park

Building Amenities: The building has the following amenities

  • Parking for 15 cars (front parking), behind space, rain water harvesting tank and security fence

Technicians have carefully reviewed these technical specifications and has determined that they do not show a justified preference for any potential occupant. We will then sign a contract with the selected bidder/company.

STANDARD PROVISIONS

Definitions and Headings.

Except as otherwise specifically provided herein, all time periods specified shall be consecutive calendar days. The term “Tender Package” refers to the entire document, including all attachments thereto. Any headings contained in the text of the Tender Package are for reference only, and do not alter, limit, or waive the content of the full provisions.

Bid Format

Bids should include the following information:

  • Bidders’ information (full address)
  • Lease term/period
  • The size of the rented space
  • Rental / Occupation financial offer
  • Security deposit
  • Move in date
  • Payment terms

Supporting documents

  • RDB Certificate,
  • VAT Certificate
  • Tax Clearance Certificate
  • Proof of EBM usage/invoice

Eligibility Criteria

  • Financial Stability
  • Business or Personal Use Compatibility
  • Lease Duration and Terms
  • The size of the rented spaceLegal Compliance
  • Insurance Coverage
  • Maintenance and Upkeep
  • Tenant Reputation and Background
  • Communication and Accessibility

Terms, Conditions and Evaluation Criteria

  • Lease Duration
  • The size of the rented space
  • Rent Amount and Payment Terms
  • Security Deposit
  • Use of Premises /Type of business

Miscellaneous Provisions: What are client’s expectations or requirements from the landlord? This section will cover additional details and practical matters to ensure the agreement is implemented smoothly.

NOTE: Schedule for facility Visit at Gatsibo, Kiramuruzi Sector: Prospective bidders will conduct a field visit from September 11th and 12th, 2024.

Done at Kigali, on 05/09/2024.

Jackie Dusabe

Procurement and Logistics Manager

AEE – Rwanda


Ref. No……………………………./AEE/ADM/2024 Kigali, Kuwa 5 Nzeri 2024

ITANGAZO RIHAMAGARIRA BA RWIYEMEZAMIRIMO BABISHAKA KANDI BUJUJE IBISABWA (ABANTU KU GITI CYABO CYANGWA AMASOSIYETE), KWIHUTIRA GUTANGA IBICIRO BYABO MU GUPIGANIRA ISOKO RYO GUKODESHA INZU IHEREREYE MU KARERE KA GATSIBO, UMURENGE WA KIRAMURUZI.

Iri tangazo rirahamagarira amasosiyete cyangwa abantu ku giti cyabo babyifuza kandi bujuje ibisabwa ko hari isoko ryo gukodesha inzu iherereye mu Murenge wa Kiramuruzi, Akarere ka Gatsibo. Abifuza gupiganira iri soko kandi bujuje ibisabwa bazashyikiriza amabaruwa akubiyemo ibiciro, aho AEE Rwanda ikorera ku cy’icaro cyayo gikuru giherereye i Kigali ku Gishushu, ahateganye n’Akarere ka Gasabo, bitarenze italiki ya 16 Nzeri 2024, saa yine z’igitondo (10:00 am).

INCAMAKE Y’ISOKO RIPIGANIRWA

INCAMAKE Y’ISOKO

Igipiganirwa

Inzu ikodeshwa, iherereye mu Murenge wa Kiramuruzi, Akarere ka Gatsibo.

Uburyo buzakoreshwa mu kugaragaza uwatsindiye isoko

 Bizakorwa mu ruhame cg ku mugaragaro, hagendewe ku watanze ibiciro byo hejuru kurenza abandi

Ubwoko bw’amasezerano AEE izagirana n’uwatsindiye isoko

Uwatsindiye isoko ryo gukodesha inzu azayihabwa ngo ayikoreremo mu gihe cyumvikanweho

 Numero y’isoko

Ref. No……………………………./AEE/ADM/2024

Italiki itangazo ry’isoko ritangiweho

 05/9/2024

Italiki ntarengwa yo gutanga amabaruwa akubiyemo ibiciro

16/09/2024 Saa yine (10:00am)

Aho amabaruwa akubiyemo ibiciro azatangwa

i Kigali ku Gishushu, ahateganye n’Akarere ka Gasabo. Nanone kandi amabaruwa ashobora gutwangwa ku biro bya AEE Rwanda biri mu Karere ka Gatsibo.

Aho amabaruwa y’abapiganwe azafungurirwa ku mugaragaro

Ku cyicaro gikuru cya AEE-Rwanda, giherereye i Kigali ku Gishushu, ahateganye n’Akarere ka Gasabo.

e-mail cyangwa Telefoni yakwifashishwa ku muntu wagira ikibazo

aeeprocurement@aeerwanda.ngo;

Tel: +250 788852521

AMABWIRIZA AGENGA IPIGANWA

IBIGIZE IGITABO CY’IPIGANWA.

Abifuza gupiganira isoko bose bagomba kubahiriza no gukurikiza amabwiriza ari mu gitabo cy’ipiganwa cyatanzwe cyangwa mu mbonerahamwe iri hano hasi. Kutubahiriza ibiri mu gitabo cy’ipiganwa nk’uko byatanzwe, bishobora kuviramo Rwiyemezamirimo kutemerwa guhatanira isoko.

Bimwe mu bishobora gutuma inyandiko z’ipiganwa zangwa harimo nka:

  • Kuba igitabo gikubiyemo inyandiko y’ipiganwa idakurikije ibyasabwe muri aya mabwiriza,
  • Iyo Rwiyemezamirimo hari ibyo yatanze binyuranye n’ibyasabwe muri aya mabwiriza,
  • Mu gihe hari ikibuze mu byasabwe.

Igitabo cyateguwe na Rwiyemezamirimo kigomba kuba gikubiyemo ibyangombwa byose byavuzwe muri aya mabwiriza agenga ipiganwa kuri iri isoko.

IBIGIZE IGITABO CY’IPIGANWA

Umubare w’inyandiko z’ipiganwa zikenewe

Inyandiko 1 y’umwimerere iriho umukono kandi iteyeho kashi ndetse Rwiyemerzamirimo akazohereza iriya nyandiko kuri e-mail ya ikurikira:aeeprocurement@aeerwanda.ngo

Ururimi rukoreshwa mu gihe cy’ipiganwa

Buri wese azakoresha ururimi yifuza: Icyongereza cyangwa Ikinyarwanda

Iby’ibanze bikubiye mu byangombwa by’ipiganwa

Inyandiko imwe izatangwa mu ntoki, ikazaba ifunze neza, isinyeho kandi iteyeho kashi mu ruteranirizo.

Amabaruwa y’ipignwa azashyikirizwa: AEE-Rwanda

P.O. Box 1435 Kigali

Amafaranga akoreshwa mu ipiganwa

Amafaranga azakoreshwa muri iri soko ni amafaranga y’u Rwanda, haba mu gutanga ibiciro ndetse no mu kwishyura.

Igiciro cy’ipiganwa

Ibiciro byatanzwe mu ipiganwa bigomba kuba bigaragaramo TVA n’imisoro

Igihe giteganijwe cyo kugeza inzandiko z’ipiganwa kuri AEE Rwanda

16/09/2024, saa yine za mugitondo

Gutanga inzandiko z’ipiganwa no kuzigaho.

(a) Inyandiko z’ipiganwa zigomba kuzanywa mu ntoki ziri mu mabahasha afunze neza, zigatangwa ku biro byavuzwe hejuru.

(b) Kugira ngo zisuzumwe, inyandiko y’umwimerere y’ipiganwa igomba kunyuzwa kuri aderesi cyangwa nimero yavuzwe haruguru (nk’uko biteganijwe) bitarenze igihe ntarengwa cyo kuyitanga. Abapiganwa bafite inshingano zo kureba niba amabaruwa yabo yakiriwe ku gihe kandi ku muntu ukwiye. Amasoko yakiriwe nyuma y’italiki n’igihe giteganijwe ntabwo azasuzumwa keretse nihaba nta yandi mabaruwa yakiriwe, cyangwa byagaragaye ko habayeho kwitiranya italiki n’igihe cyo gutanga inyandiko z’ipiganwa.

(c) Inyandiko z’ipiganwa zigomba kuba zikubiyemo ingingo z’ingenzi zigize igitabo cy’ipiganwa nk’uko byasobanuwe haruguru. Inyandiko z’ipiganwa zituzuye cyangwa zidakurikije amabwiriza yatanzwe, ntizizemererwa gusuzumwa. Buri rupapuro ruri mu gitabo cy’ipiganwa rugomba gusinywaho kandi rugaterwaho kashi, hagakorwa igitabo cy’izo mpapuro z’ipiganwa zose hamwe, hanyuma hagakorwa igitabo kimwe cy’umwimerere ikindi kikaba ari kopi yacyo, ibi bikazaba bifite agaciro mu gihe cy’iminsi mirongo icyenda (90) uhereye ku itariki yo kwakira amabaruwa y’ipiganwa. Ni ukuvuga ko impapuro z’ipiganwa zikomeza kugira agaciro kugeza ku mezi atatu (iminsi 90) nyuma y’uko amabahasha afunguwe mu ruhame.

(d) Inyandiko z’ipiganwa zizafungurirwa mu ruhame ku munsi wo gufungura isoko ku mugaragaro kandi akazafungurirwa aho icyicaro gikuru giherereye i Kigali nk’uko byasobanuwe haruguru.

(e) Inyandiko z’ipiganwa nizimara gufungurwa, zizashyirwa ahantu hamwe kandi hafite umutekano usesuye. Hazakorwa ibishoboka byose kugira ngo izi nyandiko zibungabungwe, hirindwa ko hari umuntu wahindura ibyanditsemo, cyangwa kwirinda ko hari undi muntu utemewe wamenya ibyanditse muri izo nyandiko, cyangwa se undi muntu uwo ari we wese utabiherewe uburenganzira n’urwego rubishinzwe. Ariko nanone, urwo rwego ntiruzaryozwa amakosa y’abapiganwa bananiwe kubahiriza ibisabwa.

(f) Inyandiko z’ipiganwa ntizishobora guhindurwa, gukosorwa cyangwa gusubizwa ba nyirazo nyuma y’italiki ya nyuma yo kuzitanga. Mu bihe bidasanzwe, urwego rushobora, ku bushake bwayo, kwemerera uwapiganwe gukosora amakosa yaba ashingiye ku kwibeshya mu mibare, amakosa yo kwitiranya ibigomba gukorwa cyangwa andi makosa yoroheje y’imyandikire. Ibi bishoboka gusa mu gihe urwego rubishinzwe rubonye ikosa mu buryo bugaragarira buri wese kandi na none bishoboka iyo inyandiko y’ipiganwa ibonwe mu gihe cyo kuyitanga. Uretse amakosa yaba ashingiye ku kwibeshya mu mibare, amakosa yo kwitiranya ibigomba gukorwa cyangwa andi makosa yoroheje y’imyandikire, nta makosa yemewe kugaragazwa n’uwapiganwe nyuma y’igihe ntarengwa cyo gutanga amabaruwa y’ipiganwa azemererwa gukosorwa n’abapiganwa.

IBYUMBA BIGIZE INYUBAKO IKENEYE GUKODESHWA

Igorofa yo hasi mu butaka (Basement Floor):

  • Icyumba kinini gifite igikoni, ubwogero n’ubwiherero, gifite balkoni (aho ushobora kwicara hanze y’icyumba) gipima metero 4,70 kuri metero 4.80
  • Icyumba kimwe, gipima metero 4,70 kuri metero 3.40
  • Ikindi cyumba kimwe, gipima metero 3.40 kuri metero 5.90
  • Igorofa yo hasi irimo ubwiherero rusange bune (4) hamwe n’aho kwihagarika hane (4)
  • Ibyumba byinshi kandi binini byo gucururizamo
  • Umubare w’ibyumba byose bigize iyi gorofa yo hasi ni bitatu (3)

Igorofa ribanza ku butaka (Ground floor):

  • Icyumba kinini gifite igikoni, ubwogero n’ubwiherero, gifite balkoni (aho ushobora kwicara ufata akayaga ko hanze unitegeye ibice bimwe na bimwe nyaburanga byo muri Gatsibo), gipima metero 4.70 kuri metero 4.80, kiberanye no gukoramo ibiro (office)
  • Icyumba kimwe gipima metero 4.70 kuri metero 3.40, nacyo gishobora gukoreshwa nk’ibiro (office)
  • Ikindi cyumba kimwe gipima metero 3.40 kuri metero 5.90, kibereye gukoreshwa nk’ibiro (office)
  • Ibyumba 5 by’amaduka yo gucururizwamo hafi y’umuhanda, buri kimwe gipima 3.73 kuri metero 5.85; ibyo byumba bishobora kwagurwa kuko nta nkuta zirimo zibitandukanya
  • Igorofa rya mbere ririmo ubwiherero rusange bune (4) hamwe n’aho kwihagarika hane (4)
  • Umubare w’ibyumba bigize iyi gorofa ya mbere ni umunani (8).

Igorofa ya mbere (First Floor):

  • Icyumba kinini gifite igikoni, ubwogero n’ubwiherero, gifite balkoni (aho ushobora kwicara ufata akayaga ko hanze unitegeye ibice bimwe na bimwe nyaburanga byo muri Gatsibo), gipima metero 4.70 kuri metero 4.80, kiberanye no gukoshwa nk’ibiro (office)
  • Icyumba kimwe gipima metero 4.70 kuri metero 3.40, nacyo gishobora gukoreshwa nk’ibiro (office)
  • Ikindi cyumba kimwe gipima metero 3.40 kuri metero 5.90, kibereye gukoreshwa nk’ibiro (office)
  • Ibyumba 5 by’amaduka yo gucururizwamo hafi y’umuhanda, buri kimwe gipima 3.73 kuri metero 5.85; ibyo byumba bishobora kwagurwa kuko nta nkuta zirimo zibitandukanya
  • Igorofa rya mbere ririmo ubwiherero rusange bune (4) hamwe n’aho kwihagarika hane (4)
  • Umubare w’ibyumba bigize iyi gorofa ya mbere ni umunani (8).

Ibindi bintu by’inyongera ku nyubako:

  • Inyubako ifite za kamera z’umutekano
  • Ibikoresho byifashishwa mu kuzimya umuriro birateganijwe kugira ngo bibe byakwifashishwa mu gihe habayeho ikibazo cyo gushya kw’inyubako
  • Buri gice cy’inyubako gifite mubazi y’umuriro (cash power/electrical meter) yacyo
  • Inyubako iherereye muri metero 200 uvuye ku muhanda munini wa Kayonza – Nyagatare, hafi ya Gare ya Kiramuruzi

Ibyiza by’inyubako: Inyubako ifite ibyiza bikurikira

  • Parking yajyamo imodoka 15 (parking y’imbere mu rugo), ikagira kandi n’umwanya munini uri inyuma y’inyubako , ikigega cyo kujyamo amazi y’imvura n’uruzitiro rw’umutekano ruzitiye inyubako yose

Abatekinisiye b’inzobere mu bwubatsi basuzumye bitonze ibi byumba by’inyubako tumaze kubagaragariza hano haruguru kandi bagaragaje ko bifite ubuziranenge; bityo ko umuntu wese ubyifuza kandi ushoboye yapiganira isoko ryo kubikodesha. Ibiro bishinzwe amasoko byiteguye kwakira buri wese wifuza gukodesha inyubako yose cyangwa ibindi yifuza ariko izasinyana amasezerano na Rwiyemezamirimo watoranijwe kubera ko yatanze ibiciro biri hejuru y’iby’abandi.

IBYANGOMBWA BISABWA

Inyandiko z’ipiganwa zigomba kuba zikubiyemo amakuru akurikira:

  • Ibaruwa isaba isoko;
  • Umwirondoro wuzuye w’upiganwa (aderesi yuzuye);
  • Igihe azamara akodesha inzu ya AEE Rwanda;
  • Ingano y’umwanya yifuza gukodesha (inzu yose cg icyumba kimwe);
  • Kuvuga ingano y’amafaranga atanga;
  • Gutanga amafaranga y’ingwate;
  • Igihe azatangira kujya/gukorera mu nzu yatsindiye gukodesha;
  • Uburyo buzakoreshwa mu kwishyura.

Ibyangombwa bireherekeza inyandiko z’ipiganwa:

  • Icyemezo cyerekana ko company cyangwa Rwiyemezamirimo azwi na RDB
  • Icyemezo cyo kutabamo cyangwa kubamo umwenda gitangwa na RRA kigifite agaciro;
  • Icyemezo cya RRA cyerekana ko Rwiyemezamirimo yayindikishije muri TVA
  • Icyemezo cyo kutabamo umwenda gitangwa na RSSB kigifite agaciro;
  • Icyemezo cyo gukoresha EBM / inyemezabuguzi

Ibindi byangombwa bikenewe:

  • Icyemezo cyerekana ko company cyangwa Rwiyemezamirimo atahombye cyangwa se ko umutungo we wifashe neza, gitangwa na RDB (Financial Stability from RDB),
  • Kwerekana ibyo azakorera mu nyubako (ubucuruzi cyangwa ibindi bikorwa)
  • Kubahiriza amabwiriza no kubahiriza igihe cy’ubukode byumvikanweho n’impande zombi
  • Gukurikiza amategeko ajyanye n’ingano y’umwanya ukodeshwa
  • Rwiyemezamirimo agomba kuba afite Ubwishingizi bw’ibikorwa akorera mu nyubako
  • Kubungabunga no gufata neza inzu byaba ngombwa hagasanwa ibyangiritse
  • Rwiyemezamirimo uzatsindira inzu agomba kuba ari umuntu ufite imico n’imyitwarire myiza, ari inyangamugayo
  • Rwiyemezamirimo agomba kuba afite uburyo bworoshye bw’itumanaho no kuba umuntu yamubona igihe icyo ari cyo cyose amukeneyeho

Ibizashingirwaho mu gusuzuma no kwemeza ba Rwiyemezamirimo bujuje ibisabwa:

  • Igihe azamara akodesha
  • Ingano y’umwanya yifuza gukodesha
  • Ingano y’amafaranga ku bukode hamwe n’uburyo bwo kwishyura
  • Ingano y’amafaranga y’ingwate Rwiyemezamirimo azatanga
  • Ibikorwa na serivisi azakorera mu nyubako
  • Ubwoko bw’ubucuruzi azakora / Ibyo azakorera mu nyubako
  • Kubungabunga inzu no gusana ibyangiritse mu gihe bibaye ngombwa
  • Igihe Rwiyemezamirimo ateganya kuzahagarikira amasezerano y’ubukode
  • Uburyo bwo gukemura amakimbirane yavuka hagati y’impande zombi (ukodesha n’ukodeshwa).

Ingingo zinyuranye:

N’ibiki upiganwa yifuza cyangwa asaba ukodesha? Iki gice kizaba gikubiyemo ubisobanuro birambuye hamwe n’ibikorwa bifatika ukodesha agomba kwitaho kugira ngo amasezerano azashyirwe mu bikorwa neza ntakibagiranye.

ICYITONDERWA: Gahunda iteganijwe ku bashaka gusura inyubako ikodeshwa n’iyi ikurikiraAbifuza gupiganwa, bazasura inzu aho iherereye mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Kiramuruzi, taliki ya 11 kugeza na 12 Nzeri 2024.

Bikorewe i Kigali, kuwa 05 Nzeri 2024.

Jackie Dusabe

Umuyobozi ushinzwe amasoko n’ibikoresho

AEE – Rwanda

 

Attachment