Website:
ITANGAZO RIHAMAGARIRA GUPIGANIRA ISOKO
Itorero ZION TEMPLE CELEBRATION CENTER PARUWASI MWULIRE rifite Umushinga RW0283 Mwulire ukorera mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Mwulire, mu Kagari ka Bushenyi, Umudugudu wa Kabahima rirahamagarira ba Rwiyemezamirimo babyifuza kandi babifitiye ubushobozi bwo gupiganira isoko rikurikira:
Lot 3. Isoko ryo KUGURA IHENE zo korora ku bana bafashwa n’Umushinga RW0283 Mwulire uterwa inkunga na Compassion International Rwanda.
Uwifuza gupiganira iri soko, ashobora kuza gufata igitabo gikubiyemo amabwiriza agenga ipiganwa ku Biro bya Paruwasi ya ZION TEMPLE MWULIRE aho umushinga ukorera guhera ku itariki 28/11/2024, mu masaha y’akazi amaze kwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10.000 frws) adasubizwa agashyirwa kuri konti N° 4037200053889 ya AUTHENTIC WORD MINISTRIES ZION TEMPLE MWULIRE iri muri Equity Bank.
Amabahasha y’ipiganwa azakirwa kandi afungurirwe mu ruhame ku wa 06/12/2024 saa tanu (11h00’) za mu gitondo ku biro by’umushinga RW0283 Mwulire aho ukorera. Nyuma y’iyo saha nta yandi mabahasha azakirwa.
Ukeneye ibindi bisobanuro yahamagara kuri Telefone 0783195099 cyangwa 0788413027.
NB:Uwifuza gupiganira iri soko arahamagarirwa kuza gusura Samples ku biro by’Umushinga RW0283 mu masaha y’akazi.
Bikorewe i Mwulire ku wa 28/11/2024
Pastor NSERUTSI KIGAZURA Amon
Umushumba wa Zion Temple Mwulire
Attachment