Website:
ASSEMBLIES OF GOD KAZIBA
KIREHE PARISH
PROJECT RW 0953 KAZIBA
Tel: Pastor 0788620837, PD 0788257903, 0722180888
ITANGAZO
Ubuyobozi bw’ itorero Assemblies of God Kaziba, Paroisse KAZIBA rifite Umushinga RW0953 Kaziba uterwa Inkunga na Compassion International mu Rwanda, buramenyesha abantu bose babyifuza kandi babifitiye ubushobozi ko hari isoko No: 0005/CI/RW0953/2025 ryo kugurira abagenerwabikorwa Imyenda yo kurimbana 36.
ABIFUZA GUPIGANIRA IRI SOKO BAGOMBA KUBA BUJUJE IBI BIKURIKIRA
- Ibaruwa yandikiwe ubuyobozi bwa Assemblies of God kaziba isaba isoko.
- Facture Proforma igaragaza igiciro cya kimwe n’igiciro mbumbe cyose.
- Kuba afite inimero y’ umusoreshwa (TIN Number) na TVA.
- Kuba afite Registre de Commerce.
- Kuba nta deni afitiye ikigo gishinzwe imisoro n’ amahoro (Rwanda revenues authority)
- Kuba nta deni afitiye ikigo cy’ubwiteganirize mu Rwanda (RSSB).
- Kuba asanzwe akora iyo mirimo neza afite ibyemezo bitatu byaho yakoze biriho umukono wa Notaire.
- Kuba afite icyemezo cya Bank kigaragaza ko afite ubushobozi bwo gukora iryo soko.
- Kuba azishyurwa kuri OP izigamiwe muri Banki ya Kigali nyuma yo kurangiza Imirimo.
- Kuba afite Akamashini gasohora Billing Receipt yemewe n’ikigo Cya RRA.
- Photocopy y’Irangamuntu y’uwusaba isoko.
- Kuba yishyuye amafaranaga ibihumbi icumi (10000Frw) bidasubizwa.
N.B: Kubabyifuza kandi babifitiye ubushobozi, basabwe kuza gusura sample ziboneka ku biro by’umushinga RW0953 Kaziba mu minsi y’akazi kuva saa tatu za mu gitondo (9h00’) kugera saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00’), ayo mafaranga azishyurwa kuri konte y’umushinga 100 001227 569 yitwa PROJECT RW0953 KAZIBA iri muri Bank ya Kigali, basabwe gutanga ibyangombwa bisaba isoko mukoresheje Email: kazibastudent@gmail.com bitarenze tariki ya 18/04/2025 saa tanu za mu gitondo (11h00) ari nayo masaha yo gufungura amabaruwa ku mugaragaro, nyuma yiyo saha ntawuzemererwa gutanga ibyangombwa, uzatsindira iryo soko akazamenyeshwa binyuze kuri Email yatanzeho ibyangowa bye. Mukeneye ibindi bisobanuro mwakwifashisha numero zigaragara hejuru.
Bikorewe I kaziba, kuwa 03/04/2025
Biteguwe n’umuyobozi w’umushinga |
Byemejwe na: Umushumba w’itorero Assemblies of God Kaziba |
PD BAHIZI Jean Pierre |
Rev. Pastor Mugabo Dieudonne |