Website:

ITANGAZO : GUPIGANIRA ISOKO RYO KWAMBIKAABANA 253 IMYENDA YO KURIMBANA .

Itorero E.E.A.R Paruwasi ya KATARARA ribarizwa mu Karere ka Bugesera,umurenge wa Juru,akagali ka Rwinume rifite Umushinga RW0963 E.E.A.R KATARARA uterwa inkunga na compassion International/Rwanda rirahamagarira ba Rwiyemezamirimo babyifuza kandi babifitiye ubushobozi gupiganira isoko ryo ” KWAMBIKA ABANA 253 IMYENDA YO KURIMBANA », Uwifuza gupiganira ayo masoko ashobora kuza gufata igitabo gikubiyemo amabwiriza agenga ipiganwa ku biro bya Paruwasi ya E.E.A.R KATARARA), amaze kwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10,000 frws), agashyirwa kuri konti N° 100005832815 y’Umushinga Rw0963iri muri BANK OF KIGALI (BK).
Amabwiriza yose n’ibizagenderwaho bazabisoma muri DAO iboneka kubiro by’umushinga RW0963Katarara mu minsi y’akazi bakimara kumva iri tangazo Amabahasha y’ipiganwa azakirwa kandi afungurirwe mu ruhame ku wa gatandatu tariki 29/11/2025 saa munani (14h00) ku biro bya paruwase umushinga ukoreraho. Nyuma y’iyo saha nta yandi mabahasha azakirwa. Ukeneye ibindi bisobanuro yahamagara kuri Telefone 0788592296 (Pastor) Cyangwa 0788866634 (Project Director) cyangwa akatwandikira kuri Email: rw963katarara@gmail.com

Bikorewe i KATARARA, kuwa 24/11/2025

Pastor RWENYAGUZA R.Silas

Umushumba wa E.E.A.R KATARARA