Website:

EGLISE PRESBYTERIENNE AU RWANDA-EPR

PRESBYTERY YA KIGALI

PAROISSE NYAMIRAMA 

PROJET RW0579

rw579eprnyamirama@gmail.com

ITANGAZO RIHAMAGARIRA BA RWIYEMEZAMIRIMO GUPIGANIRWA ISOKO 

Ubuyobozi bw’itorero Presbyterienne mu Rwanda (EPR), Paroisse Nyamirama rikorera mu Murenge wa Shyara rifite umushinga RW0579 uterwa inkunga na compassion international, buramenyesha abantu bose bifuza gupiganira isoko ryo kugemura ibiribwa babifitiye ubushobozi.

Abifuza gupiganirwa iryo soko bagomba kuba bujuje ibibikurikira:

  • Ibaruwa yandikiwe umushumba wa EPR Paruwase Nyamirama isaba gupiganira isoko ryo kugemura ibiribwa cyangwa ryo kwambika inkweto
  • Fotokopi y’icyangombwa cy’ubucuruzi gitangwa na RDB
  • Icyangombwa cyo kutabamo imisoro kitarengeje amezi 3
  • Proforma igaragaza ibiciro yatanze kuri buri bwoko bwibirimbwa cyangwa inkweto hakubiyemo imisoro iteganywa na leta
  • Kuba agaragaza ko atanga inyemezabuguzi ya EBM
  • Photocopy y’indangamuntu
  • Kuba afite TIN number ya RRA
  • Kuba afite compte muri BK cyangwa indi banki ikoresha ikoranabuhanga
  • Icyemezo cy’ahantu nibura hatatu yaba yaragemuye ibyo yifuza gupiganira.
  • Kwishyura amafaranga ibihumbi icumi (10,000rwf)ku isoko rimwe adasubizwa kuri compte
    y’umushinga RW0579 EPR NYAMIRAMA  iri muri BK ifite no 100026056572 .

 yo kugura agatabo k’ipiganwa(DAO)

Iyo umaze kwishyura wohereza inyemezabwishyu kuri Email :

rw579eprnyamirama@gmail.com 

 hanyuma ugakora kopi kuri Email zikurikira :

Jmukakimenyi@rw.ci.org

evaristehavuga3@gmail.com

ICYITONDERWA :Abujuje ibisabwa, basabwe gukora scanned y’ibyangombwa byabo bakabinyuza kuri email zatanzwe haruguru,ariko bakabikora kumunsi wipiganwa ku isaha yogufungura amabaruwa hanyuma bakazazana kopi zifunze neza mu mabahasha bakabigeza ku biro by’umushinga kumunsi w’ipiganwa. Amabaruwa azafungurirwa mu ruhame tariki ya 28/11/2025 i saa 11h00. Ku bindi bisobanuro wandikira Email zatanzwe muri iri tangazo zigaraga haruguru aho zanditse.

Bikorewe Inyamirama ku wa 15/11/2025

Bishyizweho umukono n’umuyobozi wa EPR Paruwase Nyamirama

Pastor HAVUGIMANA Evariste