Website:

ITANGAZO RIHAMAGARIRA GUPIGANIRA ISOKO

Itorero ZION TEMPLE CELEBRATION CENTER PARUWASI MWULIRE rifite Umushinga RW0283 Mwulire ukorera mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Mwulire, mu Kagari ka Bushenyi, Umudugudu wa Kabahima rirahamagarira ba Rwiyemezamirimo babyifuza kandi babifitiye ubushobozi bwo gupiganira isoko rikurikira:

Lot 1. Isoko ryo kugura IMYENDA Y’ISHULI (school uniforms) y’abana bafashwa n’Umushinga RW0283 Mwulire uterwa inkunga na Compassion International Rwanda.

Uwifuza gupiganira iri soko, ashobora kuza gufata igitabo gikubiyemo amabwiriza agenga ipiganwa ku Biro bya Paruwasi ya ZION TEMPLE MWULIRE aho umushinga ukorera guhera ku itariki 15/10/2024, mu masaha y’akazi amaze kwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10.000 frws) adasubizwa agashyirwa kuri konti N° 4037200053889 ya AUTHENTIC WORD MINISTRIES ZION TEMPLE MWULIRE iri muri Equity Bank.

Amabahasha y’ipiganwa azakirwa kandi afungurirwe mu ruhame ku wa 25/10/2024 saa tanu (11h00’) za mu gitondo ku biro by’umushinga RW0283 Mwulire aho ukorera. Nyuma y’iyo saha nta yandi mabahasha azakirwa.

 Ukeneye ibindi bisobanuro yahamagara kuri Telefone 0783195099 cyangwa 0782085761.

 NB:Uwifuza gupiganira iri soko arahamagarirwa kuza gusura Samples z’impuzankano zizahabwa abana ku biro by’Umushinga RW0283 mu masaha y’akazi.

Bikorewe i Mwulire ku wa 11/10/2024

Pastor TUYIZERE Jean Baptiste

Umushumba ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’umushinga RW0283 Mwulire

 

Attachment