Pro-Femmes/ Twese Hamwe (PFTH) is an Umbrella of Rwandan Civil Society Organizations aiming at the advancement of women’s status, peace, and development. It was established in October 1992, and currently represents 53 member organizations within the country.

Website: https://www.profemmes.org

ITANGAZO RIREBA URUBYIRUKO RUFITE IBITEKEREZO BY’IMISHINGA

KU BUFATANYE NA MASTERCARD FOUNDATION, IMPUZAMIRYANGO PRO-FEMMES/TWESE HAMWE, TRADEMARK AFRICA (TMA) N’IKIGO MPUZAMAHANGA CY’UBUCURUZI (ITC), BINYUZE MURI POROGARAMUYA VIBE (Value Added Initiative to Boost Employment) Y’IMYAKA ITANU IGAMIJE GUHANGA AKAZI KU RUBYIRUKO, ABAGORE N’ABAFITE UBUMUGA, BARI GUSHYIRA MU BIKORWA UMUSHINGA VADE (Value Addition for Dignified Employment for Youth and Women project) UGAMIJE GUSHYIGIKIRA IBIKORWA BY’URUBYIRUKO “20,000” N’ABAFITE UBUMUGA (70% ARI ABAGORE), BAFITE IBIKORWA MU RUHEREREKANE NYONGERAGACIRO RW’UMUSARURO W’IMBUTO N’IMBOGA, INKOKOINYAMAAMATA, N’IBINDI BIKOMOKA KUBWOROZI BW’AMATUNGO  HAGAMIJWE GUHANGA IMIRIMO BINYUZE MU:

  • KUBAHA AMAHUGURWA;
  • KUBAFASHA KWANDIKISHA IBIKORWA BYABO;
  • GUTERA INKUNGA IBITEKEREZO BY’IMISHINGA Y’INDASHYIKIRWA;
  • KUBAHUZA N’IBIGO BY’IMARI;
  • KUBAHUZA N’AMASOKO IGIHE BATANGIYE GUKORA.

UWIYANDIKISHA AGOMBA KUBA YUJUJE IBI BIKURIKIRA:

  • KUBA AFITE IGITEKEREZO CY’UMISHINGA
  • KUBA ASHOBORA GUSOBANURA MU NCAMAKE IBYO YIFUZA GUKORA
  • KUBA IGITEKEREZO CYE KIRI MU RUHEREKANE NYONGERAGACIRO RW’UMUSARURO W’IMBUTO, IMBOGA, AMATA, INKOKO, INYAMA N’IBINDI BIFITANYE ISANO.
  • KUBA ARI HAGATI Y’IMYAKA 16 NA 35 (ABAFITE UBUMUGA, ABAKOBWA N’ABAGORE BARASHISHIKARIZWA KWIYANDIKISHA MURI IYI GAHUNDA)
  • KUBA AFITE UBUSHAKE BWO GUKORANA N’ABAFATANYABIKORWA

Kwiyandikisha bikorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga kuri linki: https://ee.kobotoolbox.org/x/1TXApZRV

IBYANGOMBWA BISABWA

  • FOTOKOPI Y’INDANGAMUNTU
  • INCAMAKE Y’IBYO WIFUZA GUKORA

 ITARIKI NTARENGWA YO KWIYANDIKISHA NI KUWA 30 UKWAKIRA 2024

IRI TANGAZO NA LINKI Y’USABA KWITABIRA BIBONEKA NO KU RUBUGA RWA PRO-FEMMES TWESE HAMWE ARIRWO https://www.profemmes.org

KU BINDI BISOBANURO MWAHAMAGARA ABAKOZI B’UMUSHINGA MU MINSI N’AMASAHA Y’AKAZI KURI NIMERO ZIKURIKIRA:

  • IBURASIRAZUBA: 0788462631
  • UMUJYI WA KIGALI: 0788641999
  • AMAJYEPFO: 0788770151
  • IBURENGERAZUBA: 0788414180
  • AMAJYARUGURU: 0738636401

Bikorewe Kicukiro, kuwa 21 Ukwakira 2024

Emma Marie BUGINGO

UMUYOBOZI NSHINGWABIKORWA WIMPUZAMIRYANGO

PRO-FEMMES/TWESE HAMWE

In Partnership with:

Apply