Website:

ITANGAZO RY’ AMASOKO

Ubuyobozi bw’ itorero Inkurunziza paroisse ya kirehe, bufite umushinga uterwa inkunga na Compassion International mu Rwanda, burifuza gutanga isoko rikurikira:

*Ingurube 125 zizahabwa abagenerwabikorwa b’umushinga iterwa inkunga na compassion

Ba rwiyemezamirimo bifuza gupiganira iryo soko bagomba kuba bujuje ibi bikurikira:

1.Kuba afite ibaruwa isaba isoko yandikiwe ubuyobozi w’itorero inkurunziza Paruwasi ya kirehe iriho Facture Proforma y’ igiciro cy’ingurube imwe ndetse n’ igiciro cya zose.

2.Icyemezo cyo kutaberamo umwenda ikigo cy’ igihugu cy’ ubwiteganirize bw’abakozi (Rwanda Social Security Board: RSSB)

3.Icyemezo cy’ ubucuruzi gitangwa na RDB

4.Icyemezo cyo kutaberamo umwenda ikigo cy’ igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (R.R.A)

5.Ibyemezo 3 bigaragara ko yakoze imirimo nkiyo apiganira amasoko akayikora neza.

6.Kugira konti ya Bank iri mu mazina ari ku cyemezo cya RDB cy’upiganirwa cyangwa Company yapiganwe.

7.Photocopie y’ indangamuntu cg Passport y’ uhagarariye Company.

8.Kuba atanga facture ya EBM.

9. ibisobanuro birambuye kuri iri soko murabisanga muri “dao” isangwa mubiro by’umushinga ihabwa uwamaze kwishyura amafaranga ibihumbi icumi(10000frws)kuri konti:100010747281y’inkurunziza paroisse ya kirehe iri muri k .

Kwakira ibyangombwa biratangirana 04/04/2025 mukimara,kubona itangazo naho gufungura mu ruhame ibyangombwa bisaba isoko ni taliki 16/04/2025 isaa yine za mugitondo (10h’00)kubiro by’umushinga RW0236 IRAMA uherereye mukarere ka KIREHE Umurenge wa GAHARA,akagali ka BUTEZI umudugudu wa RWAMUZIMA ibyangombwa bisaba isoko bizarenza ku italiki 16/04/2025 saa yine zuzuye (10h00)ntibizashyirwa mu ipigana ,abifuza gupiganira isoko banyuza ibyangombwa bisaba isoko hakoreshejwe uburyo bwa Email zikurikira ,projectrw236@gmail.com  bagatanga kopi kuri eniyonzima@rw.ci.org 

Uwifuza ibindi bisobanuro yabariza kubiro by’umushinga mumasaha y’akazi cyangwa akaduhamagara kuri telephone Nomero 0781949432.

Bikorewe i rama, kuwa 03 /04/2025

Umuyobozi w’inkurunziza paroisse ya kirehe

Rev. Pastor UWIZEYE Jean Pierre

 

Attachment