Website: https://www.umwalimusacco.rw
ITANGAZO RYA CYAMUNARA
Ubuyobozi bwa Koperative yo Kubitsa no Kuguriza y’Abalimu (Umwalimu SACCO) bunejejwe no kumenyesha abantu bose babyifuza ko tariki ya 30/12/2024, guhera saa yine za mugitondo (10:00 AM) bazagurisha muri cyamunara ibikoresho bitandukanye biri ku Cyicaro Gikuri cyayo kiri Kimironko – Gasabo, hafi ya REB.
Ibikoresho bitandukanye biri muri “lots 6” zigizwe n’ibyuma bishaje, amabati n’ibindi.
Abifuza kuzagura muri iyo cyamunara bashobora gusura ibyo bikoresho mu masaha y’akazi (kuva saa mbili za mugitondo kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba), guhera tariki ya 16/12/2024. Urutonde rurambuye rw’ibikoresho bizagurishwa ruboneka ahamanikwa amatangazo mu mashami yose y’Umwalimu SACCO uko ari 30 akorera mu Turere dutandukanye.
Icyitonderwa:
- Cyamunara izakorwa mu buryo bufunguye, uzatanga amafaranga menshi kurusha abandi niwe uzahabwa igikoresho kizaba gipiganirwa. Umwalimu SACCO ifite uburenganzira bwo kwanga igiciro kiri hasi y’agaciro k’igikoresho;
- Uzatsindira kugura buri gikoresho azasabwa kwishyurwa ako kanya byibuze 10% y’igiciro cyumvikanweho hakoreshejwe “Cash “cyangwa sheki izigamiwe (Certified cheque) yanditswe mu mazina y’umwalimu SACCO. Mbere yo gutwara igikoresho, 90% asigaye agomba kuba yishyuwe kuri konti N0 00040-00288891-58 y’Umwalimu SACCO iri muri Bank of Kigali, mu gihe kitarengeje mu gihe kitarengeje iminsi cumi n’itanu, uhereye ku itariki cyamunara yabereho. Mu gihe iyi minsi yarenga, uwaguze igikoresho azafatwa nk’uwananiwe kwishyura, Umwalimu SACCO isubirane igikoresho kandi ntisubize 10% yatanzwe mbere. Uzishyura nawe ntatware igikoresho yaguze azishyura 1.5% buri munsi y’igiciro cy’icyo yaguze.
Bikorewe i Kigali, ku wa 11/12/2024
UWAMBAJE Laurence
Umuyobozi Mukuru
Attachment