Website: https://www.umwalimusacco.rw

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Ubuyobozi bwa Koperative yo Kubitsa no Kuguriza y’Abarimu (Umwalimu SACCO) bunejejwe no kumenyesha abantu bose babyifuza ko tariki ya 11/07/2024, guhera saa yine za mugitondo (10:00 AM) izagurisha muri cyamunara ibikoresho bitandukanye biri ku Cyicaro Gikuru cyayo kiri Kimironko – Gasabo, hafi ya REB.

Ibikoresho bitandukanye biri muri “lots 22” zigizwe n’utubati n’intebe zo mu biro n’ibindi.

Abifuza kuzagura ibikoresho muri iyo cyamunara bashobora gusura ibyo bikoresho mu masaha y’akazi (kuva saa tatu za mugitondo – 9h00 kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba – 17h00) guhera tariki ya 24/06/2024. Urutonde rurambuye rw’ibikoresho bizagurishwa ruboneka ahamanikwa amatangazo mu mashami yose y’Umwalimu SACCO uko ari 30 akorera mu Turere dutandukanye.

Icyitonderwa:

  1. Cyamunara izakorwa mu buryo bufunguye, uzatanga amafaranga menshi kurusha abandi niwe uzahabwa igikoresho kizaba gipiganirwa. Umwalimu SACCO ifite uburenganzira bwo kwanga igiciro kiri hasi y’agaciro k’igikoresho;
  1. Uzatsindira kugura buri gikoresho azasabwa kwishyura ako kanya byibuze 10% y’igiciro cyumvikanyweho hakoreshejwe “Cash” cyangwa sheki izigamiwe (Certified cheque) yanditswe mu mazina y’Umwalimu SACCO. Mbere yo gutwara igikoresho, 90% y’amafaranga asigaye agomba kuba yishyuwe kuri konti N0 10-5008448-01-86 y’Umwalimu SACCO iri muri I &M Bank, mu gihe kitarenze iminsi cumi n’itanu (15), uhereye ku itariki cyamunara yabereyeho. Mu gihe iyi minsi yarenga, uwaguze igikoresho azafatwa nk’uwananiwe kwishyura, bityo Umwalimu SACCO isubirane igikoresho cyayo kandi ntisubize 10% yatanzwe mbere. Uzishyura nawe ntatware igikoresho yaguze azishyura 1.5% buri munsi y’igiciro cy’icyo yaguze.

Bikorewe i Kigali, ku wa 19/06/2024

UWAMBAJE Laurence

Umuyobozi Mukuru

 

Attachment