Website:

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y’IMODOKA YA ACCESS TO FINANCE RWANDA

SORVEPEX LTD, sosiyete ibafasha kugurisha hakoreshejwe ipiganwa ry’ibiciro “Cyamunara”, ibiherewe uburenganzira na ACCESS TO FINANCE RWANDA, iramenyesha abantu bose ko kuwa Gatanu tariki 28/03/2025 Saa tanu za mu gitondo (11am), izagurisha mu Cyamunara imodoka ya ACCESS TO FINANCE RWANDA Ikurikira:

Lot#

Vehicle description

Chassis number

Year

Plate number

1

Toyota Land Cruiser HardTop

JTGEB73J2D9010756

2012

RAD146F

SORVEPEX LTD IRIBUTSA ABAZITABIRA CYAMUNARA IBI BIKURIKIRA:

  • Cyamunara izaba mu buryo bwo gupiganwa mu magambo ( Oral auction).
  • Cyamunara izabera Kacyiru ahakorera ACCESS TO FINANCE RWANDA muri parking y’Inyubako GOLDEN PLAZA ,ku muhanda 1KG 546 St inyuma ya Meridien, ari naho gusura iyi modoka bibera buri munsi mu masaha y’akazi.
  • Kugirango wemererwe gupiganira Imodoka mu Cyamunara ni ukwishyura Ingwate (caution/deposit) y’Amafaranga cg Chèque certifié  ya 2,000,000 Frw, aya mafaranga niyo uwatsindiye imodoka aheraho yishyura naho iyo utaguze urayasubizwa ako kanya nyuma ya Cyamunara. Iyi ngwate ntisubizwa iyo uwatsindiye imodoka atabashije kwishyura amafaranga yose yatsindiyeho ikinyabiziga mu gihe kitarengeje iminsi itatu (3) uhereye umunsi Cyamunara yabereyeho.

Ibindi bisobanuro mwabariza kuri Tel:0788 692 559  cg  0788 626 590

Ubuyobozi bwa SORVEPEX LTD