Society for Family Health (SFH), Rwanda is a non-profit organization in Rwanda. It is the largest social marketing organization in Rwanda, with five regional offices across the country. Working in partnership with the public and private sectors, and harnessing the power of the markets, SFH provides life-saving products, clinical services and social and behavior change communications (SBCC) that empower the world’s most vulnerable populations to lead healthier lives. SFH’s core values include a belief in markets and market mechanisms to contribute to sustained improvements in the lives of the poor; results and a strong focus on measurement; speed and efficiency with a predisposition to action and an aversion to bureaucracy; decentralization and empowering our staff at the national and district level; and a long-term commitment to the people we serve. SFH implements diverse public health interventions in HIV/AIDS, reproductive health, malaria, and maternal and child health including nutrition as well as Health Systems Strengthening. SFH’s activities ranges from product sales and distribution to social and behavior change communication, advocacy, reproductive health research, and community mobilization.
Website: http://www.sfhrwanda.org/
ITANGAZO RY’IMIKORANIRE MU GUCUNGA AMAVURIRO Y’IBANZE
Ubuyobozi bwa Society for Family Health (SFH)/ Rwanda bufatanyije n’Akarere ka Burera,
Nyaruguru, na Bugesera, buramenyesha abaturarwanda ko hari amavuriro y’ibanze yo ku rwego
rwa mbere (First Generation Health Posts) n’urwego rwa kabiri (Second Generation Health
Posts) bushaka guha abikorera muri gahunda ya “Public Private Community Partnership
(PPCP)”. Ababishaka kandi babifitiye ubushobozi barashishikarizwa kuyapiganirwa.
Abashaka aya mavuriro y’ ibanze bagomba kuba bujuje ibi bikurikira:
- Kuba ari umunyarwanda;
- Kuba afite impamyabumenyi yo ku rwego rwa A2/A1/A0 ya Nursing, Midwifery cyangwa Clinical officer;
- Kuba afite icyemezo cyo gukora uwo mwuga (licence to practice) gitangwa na NCNM/RAHPC;
- Kuba afite uburambe mu kazi nibura bw’imyaka 3 bugaragazwa n’icyemezo cy’umukoresha wa nyuma;
Kuba afite ubushobozi bwo gutanga akazi ku bakozi bakurikira:
- Second Generation Health Post: Abaforomo (2), Umubyaza (1), Umukozi upima ibizami bya Laboratwari (1); Dental therapist (1) na Ophthalmology clinical officer (1) (ku mavuriro atanga ubuvuzi bw’ Indwara z’amenyo no mu kanwa (Dental service) n’ubuvuzi bw’ indwara z’amaso).
- First Generation Health Post: Umuforomo (1).
- Kuba afite ubumenyi buhagije mu gukoresha mudasobwa;
- Kuba yiteguye kuzacunga neza ivuriro, no gushaka abakozi bose bakenewe bavuzwe haruguru bujuje ibisabwa gutanga serivise kuri iyo myanya;
- Kuba afite nibura amafaranga miliyoni eshatu (3,000,000Frw) yo kumufasha gutangiza ibikorwa by’ubuvuzi kushaka ivuriro ry’ibanze ryo ku rwego rwa kabiri (second generation) na miliyoni imwe n’igice (1,500,000Frw) kushaka gucunga ivuriro ry’ibanze ryo ku rwego wa mbere (First Generation).
Icyitonderwa: Uwashaka ivuriro atari umuganga asabwa kugaragaza umuganga
uzamuhagararira mubijyanye n’ubuvuzi (Responsible) wujuje ibyavuzwe haruguru, ndetse
n’abakozi bose nk’uko bagaragajwe haruguru.
Amavuliro apiganirwa ni aya akurikira:
No | Akarere | Umurenge | Izina ry’
ivuliro |
Urwego rw’ivuriro |
1 | Burera | Bungwe | Mudugali | FGHP |
2 | Burera | Bungwe | Bushenya | SGHP ifite dental na ophthalmology |
3 | Burera | Cyanika | Nyagahinga | services |
4 | Burera | Cyanika | Kamanyana | SGHP ifite dental na ophthalmology |
5 | Burera | Gatebe | Bukwashuli | services |
6 | Burera | Gatebe | Rwasa | SGHP ifite dental na ophthalmology |
7 | Nyaruguru | Nyabimata | Ruhinga | services |
8 | Nyaruguru | Ruheru | Gitita | SGHP ifite dental na ophthalmology
services |
9 | Bugesera | Rweru | Nemba | FGHP |
Abujuje ibisabwa bageza ibi bikurikira kuri SFH Rwanda, babinyujije kuri email hr@sfhrwanda.org bitarenze tariki 20/11/2024, saa kumi n’imwe z’umugoroba (17H00):
- Ibaruwa yandikiwe Umuyobozi wa SFH Rwanda igaragaza izina ry’ivuriro wifuza, n’urwego ririho (urwa kabiri cyangwa urwa mbere);
- Umwirondoro (CV);
- Fotokopi ya diplome;
- Fotokopi y’indangamuntu;
- Fotokopi y’icyangombwa (licence) kimwemerera gukora umwuga w’ubuvuzi gitangwa n’Urugaga rwemewe mu Rwanda;
- Icyemezo cy’umukoresha/abakoresha kigaragaza uburambe mu kazi;
- Urupapuro rutangwa na Banki rugaragaza ko afite nibura miliyoni eshatu (3,000,000 Frw) ku bashaka SGHP na miliyoni imwe n’igice (1,500,000 Frw) ku bashaka FGHP kuri konti ye.
Icyitonderwa: Nyuma yo gusuzuma ubusabe, abo bizagaragara ko bujuje ibisabwa nibo
bazamenyeshwa ibizakurikira.
Bikorewe I Kigali, kuwa 11/11/2024
Manasseh GIHANA WANDERA
Umuyobozi Mukuru
Society for Family Health (SFH) Rwanda
Attachment