The Anglican Church of Rwanda is a province of the Anglican Communion with over 1 million members, tracing its origins to British missionaries in 1914. It was officially established as an independent province in 1992 and officially adopted its current name in 1979.

Website:

Umushinga RW0633 EAR Nyakayaga

EAR Nyakayaga Parish

TIN 101879414

ITANGAZO RY’ISOKO

Umushinga w’itorero EAR Paroisse Nyakayaga, uterwa inkunga na Compassion International RW0633 EAR Nyakayaga urashaka gutanga isoko ryo kugurira inkweto zifunze abana 233 bafashirizwa muri uyu mushinga

Abifuza gupiganira iri soko basabwa kuba bujuje ibi bikurikira:

1.Ibaruwa yandikiwe umushumba wa EAR Nyakayaga

2.Kugaragaza ibiciro hakurikijwe samples nibura eshatu

3.Kuba bafite ibyangombwa bibaranga (ID/Passport)

4.Kuba bafite icyemezo cy’ubucuruzi kigaragaza ko yemerewe iri soko

5.Kuba badafitiye imyenda ya RRA/RSSB

6.Kuba batanga Inyemezabwishyu y’ikoranabuhanga EBM

7.Ibyemezo bitatu bigaragaza aho yakoze neza isoko nk’iri bitarengeje amezi 12

8.Kuba yemera kwishyurwa arangije igikorwa mu kwezi k’Ukuboza 2025

Ikitonderwa:
1. Ibisabwa byose byavuzwe haruguru bizaba biriho umukono wa Notaire

2. Dossiers zisaba isoko zizanyuzwa kuri email y’umushinga runzeprojectrw633@gmail.com mbere y’isaha yo gufungura amabahasha

3.Mukohoreza izi dossiers kuri email muzatanga copy kuri Pastori wa Paroisse email callixtenshimiye1@gmail.com no ku muhuzabikorwa PF email ekayitare@rw.ci.org

Buri Rwiyemezamirimo wifuza gupiganira iri soko yishyura amafaranga yo kugura igitabo cy’ipiganwa Dao ibihumbi icumi 10000 adasubizwa kuri konti Numero 100000755887 yitwa  RW0633 EAR NYAKAYAGA CDC

Umunsi wo gufungura amabaruwa ku mugaragaro ni kuwa gatatu taliki 3 Ukuboza 2025 saa yine za mu gitondo ku biro by’umushinga ba nyir’ugupiganwa bahibereye cyangwa bohereje intumwa ifite icyemezo (Proculation)

Abifuza ibindi bisobanuro bahamagara kuri Tel 0788605957/0788625716

Bikorewe i Nyakayaga kuwa 20 Ugushyingo 2025

Umushumba wa Paroisse Rev. Callixte NSHIMIYIMANA