Website:

ITANGAZO RY’ISOKO

Ubuyobozi bw’ itorero Anglican ry’ u RWANDA, Paroisse Gatore rifite Umushinga RW0631 EAR GATORE uterwa inkunga na Compassion International mu Rwanda, buramenyesha abantu bose babyifuza kandi babifitiye ubushobozi n’ ububasha ko hari isoko No: 0003/CI/RW0631/2024 ryo kudodera imyenda y’ ishuri (School uniform) ni ukuvuga imyambaro yo kubigo bitandukanye(imyenda y’ incuke, amashuri abanza n’ ayisumbuye ndetse n’ imyuga).

ABIFUZA GUPIGANIRA IRI SOKO BAGOMBA KUBA BUJUJE IBI BIKURIKIRA:

  • Ibaruwa yandikiwe ubuyobozi bwa EAR Paruwasi Gatore isaba isoko.
  • Facture Proforma igaragaza igiciro cya kimwe n’igiciro mbumbe cyose.
  • Kuba afite inimero y’ umusoreshwa (TIN Number)
  • Kuba afite Registre de Commerce.
  • Kuba nta deni afitiye ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’ amahoro (Rwanda revenues authority)
  • Kuba nta deni afitiye ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganirize mu Rwanda (RSSB).
  • Kuba asanzwe akora iyo mirimo neza afite ibyemezo nibura bitatu by’aho yakoze iyo mirimo bitarengeje amezi atatu.
  • Kuba afite icyemezo cya Bank kigaragaza ko afite ubushobozi bwo gukora iryo soko.
  • Kuba azishyurwa hakoreshejwe OP izigamiwe iri muri Banki ya Kigali nyuma yo kurangiza imirimo yahawe n’ itorero.
  • Kuba afite imashini yo gasohora fagitire (Billing Receipt) yemewe n’ikigo RRA.
  • Kuba afite Fotokopi y’irangamuntu ya nyiri company.

ICYITONDERWA: Kubantu babyifuza kandi babifitiye ubushobozi, igitabo cy’amabwiriza agenga isoko kiboneka ku biro by’umushinga RW0631EAR Gatore kumafaranga ibihumbi icumi adasubizwa (10,000frws) yishyurwa kuri Compte No 100007261041 ya EAR GATORE RW631 ibarizwa muri Banki ya Kigali ishami rya Kirehe (bk). Abifuza gupiganira iri soko bagomba gutangira kuzana dosiye zabo zisaba isoko bakimara kumva iri tangazo ni ukuvuga rikimara gushyirwa ahagaragara; kwakira dosiye ni buri munsi mu masaha y’akazi kuva tariki ya 09/10/2024 kugeza kuwa 23/10/2024 saa yine za mugitondo(10h00) ari nayo masaha yo gufungura amabahasha k’umugaragaro. Uzatsindira iryo soko azamenyeshwa igihe cyo gusinya amasezerano y’isoko mu nyandiko. Ikindi nuko amabaruwa azafungurwa abasabye isoko bahari.

Rwiyemezamirimo uzohereza dokima ye (document ye) kuri email imwe yavuzwe haruguru ntahe kopi undi /(PF) kuri iyi email: eniyonzima@rw.ci.org dosiye ye izaba impfabusa.

Ikindi mugihe ba rwiyemezamirimo baje ku munsi wo gufungura k’ umugarargaro isoko bagomba kuza bagakurikirana ifungurwa ry’amabaruwa.

Bikorewe i Gatore, kuwa 08/10/2024

Umuyobozi w’ itorero rya EAR Gatore

 Rev. SEBARERA Augustin