Website:

PARUWASI YA KIREHE

UMUSHINGA RW 0762 LCR KIREHE

AKARERE KA KIREHE

UMURENGE WA KIREHE

AKAGARI KA KIREHE

TEL: 0783169356 / 0787871257

Email:rw762krh@gmail

ITANGAZO RY’ISOKO RYO KUGURA INKWETO Z’ABANA

Ubuyobozi bw’Itorero ry’Abaluteri ry’u RWANDA paruwase ya Kirehe,riherereye mu kagari ka Kirehe, umurenge wa Kirehe mu Karere ka Kirehe, intara y’i Burasirazuba riterwa inkunga na Compassion international binyuze mu mushinga RW0762 LCR Kirehe ririfuza gutanga isoko,ryo kugura no kugemura inkweto 419 za JORDAN nimero ya mbere ( inkweto ya original).

Harimo ibyiciro 2 kubana bato ni 25 naho abana bakuru ni 394 bisobanuye ko bagomba kuba b bitandukanye mubiciro kubana bakuru no kubato .

Abifuza gupiganira iri soko bose barasabwa gutanga ibyangombwa by’ipiganwa bikurikira :

  1. Ibaruwa isaba isoko yandikiwe umushumba wa Paruwasi LCR Kirehe
  2. Proforma igaragaza ibiciro
  3. Kuba afite campany abarizwamo
  4. Kuba afite compte muri bank ifite ikoranabuhanga Kandi iri mumazina ya company.
  5. Kuba afite TIN number yo muri RRA na TVA
  6. Kuba afite icyangombwa cyerekana ko nta mwenda abereyemo RRA na RSSB kitarengeje amezi 3
  1. Kuba afite cachet kandi atanga facture ya EBM
  2. Ibyemezo 2 byaho yakoze akarangiza akazi neza
  3. Kuba yemera kwishyurwa hakoreshejwe OP
  4. Kuba afite registre y’ubucuruzi itangwa na RDB y’ubucuruzi igaragaza ko rwiyemezamirimo asanzwe akora iyi mirimo ari gupiganira
  1. Fotocopy y’indangamuntu yanyiri company cg icyemezo gisimbura indangamuntcyemewe n’amategeko.

Icyitonderwa:

1.Abifuza gupiganira iri soko bagomba kuza gusura SAMPLE kubiro by’umushinga mu masaha yakazi kandi utazasura sample ntabwo Dosie ye izahabwa agaciro ikindi RWIYEMEZAMIRIMO agomba kwiyizira cyangwa ataboneka uwo yohereje akamuha ibaruwa ibimwemerera .

2.Ibyangombwa by’ipiganwa byoherezwa kuri emails rw762krh@gmail.com, na eniyonzima@rw.ci.org

kuva ku italiki 16 /01/2026 kugeza kuwa 28/01 /2026 saa tanu

z’amanywa ari nabwo hazafungurwa amabaruwa yabapiganiye isoko . abitabiriye

bazamenyeshwa ibyavuye mu ipiganwa kuri email zabo uzatsindira isoko azabimenyeshwa nawe

kuri email ye by’agateganyo, nyuma y’inama igamije kureberahamwe uko procedure

yubahirijwe hagati ya comite ishinzwe gutanga isoko n’umuhuzabikorwa uhagarariye imishinga,

nibwo uwatsindiye isoko azamenyeshwa igihe yazakorera amasezerano.

3. Rwiyemezamirimo yohereza document ze kuri izo emails zombi. Uwakohereza document ye

kuri email imwe ntahe copy indi email dosiye yaba impfabusa.

4. Izina rya dosiye (Email subject ni GUPIGANIRA ISOKO RY’INKWETO)

Uwakenera ibindi ibisobanuro yahamagara numero zatanzwe haruguru.

Murakoze.

Bikorewe i Kirehe 16 /01/2026

Umuyobozi PARUWASE YA KIREHE mu itorero ry’Abaluteri ry’u Rwanda (LCR)

Ruramgirwa Emmanuel