Website:
ITANGAZO RY’ISOKO
Ubuyobozi bw’itorero EAR PAROISSE GASHONGORA rifite umushinga RW0757 EAR GASHONGORA uterwa inkunga na Compassion international Rwanda,ukorera mu mu Ntara y’Iburasirazuba,akarere ka KIREHE,umurenge wa GAHARA,Akagari ka Nyagasenyi,urifuza gutanga isoko ryo Kugurira abana 252 barererwa muri uwo mushinga imyenda yo kurimba irimo:
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
||
|
|
|
|
|
||
|
|
|
|
|
||
|
|
|
|
|
Abifuza gukora iri soko,basabwa kuba bujuje ibi bikurikira :
1 . Ibaruwa isaba isoko yandikiwe umushumba wa EAR Paroisse Gashongora.
2.Urupapuro rugaragaza ibiciro(Facture proforma)rwometseho nomero za konte ifunguye mu mazina y’icyangombwa cy’ubucuruzi.
3.Kuba afite icyangombwa cy’ubucuruzi kigaragaza ko akora iyo imirimo gitangwa na RDB kiriho umukono wa noteri
4.Icyemezo cya VAT(Value Added Tax) kiriho umukono wa noteri .
5.Kuba yemera gutanga facture ya EBM (Electronic Belling machine)
6.Icyemezo cyo kutabamo imisoro ya RRA na RSSB biriho umukono wa noteri .
7. Copy y’indangamuntu y’uhagarariye company.
8. Ubuhamya bw’ahantu 2 yakoze iyo mirimo kandi neza
Ibyangombwa by’ipiganwa byoherezwa kuri izi emails:rw757eargashongora@gmail.com,agatanga copy eniyonzima@rw.ci.org kuva kuwa kabiri taliki 09/12/2025 kugeza kuwa kabiri taliki 16/12/2025 saa yine(10h00) z’amanywa amabaruwa(Emails)akazafungurwa uwo munsi saa tanu(11h00) z’amanywa.Umuntu yemerewe kwitabira ipiganwa cyangwa agasaba raporo y’ibyavuye mu ipiganwa akayihaba kuri email ye kimwe n’uzatsindira isoko amenyeshwe igihe yaza gukorera amasezerano
ICYITONDERWA:
-Upiganira isoko wese agomba gusura sample kuko ntawapiganira kugura icyo atazi kandi agasiga yiyanditse mu gitabo.
-Rwiyemezamirimo uzohereza document ye kuri email imwe ntatange copy kuyindi ubusabe bwe ntibuzahabwa agaciro
-Izina rya dosiye(Email Subject:GUPIGANIRA ISOKO RY’IMYENDA KURI RW0757 GASHONGORA.
Ku bindi bisobanuro,wagera aho umushinga ukorera cyangwa ugahamagara telephone:0788438893/0781629787
Bikorewe i Gashongora,kuwa 09/12/2025
REV.KAREMERA Sam Umuyobozi wa EAR Gashongora
