Website:

ITANGAZO RYO GUPIGANIRA ISOKO RYO KUGURA IBARIZO

ADARWA COOPERATIVE (Coopérative d’action pour le Développement de l’Artisanat au Rwanda) ni koperative igamije guteza imbere imirimo y’ubukorikori bw’ububaji mu Rwanda. Ikaba ifite icyicaro mu Kagali ka Musezero, Umurenge wa Gisozi, Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali.

ADARWA COOPERATIVE irahamagarira ba Rwiyemezamirimo gupiganira Isoko ryo kugura ibarizo riboneka ku rubuga rwa ADARWA COOPERATIVE.

Igitabo gikubiyemo amabwiriza agenga ipiganwa kiboneka mu biro by’ubunyamabanga bwa ADARWA COOPERATIVE uhereye ku itariki iri tangazo ryasohokeye mu binyamakuru. Icyo gitabo ugihabwa umaze kwishyura amafaranga y’U Rwanda ibihumbi icumi (10. 000 Frw) adasubizwa kuri konti N° 593412510810136 ya ADARWA COOPERATIVE iri muri Banki y’abaturage (BPR Atlas Mara).

Umunsi wo gusura aho iryo barizo riba riri ni kuwa mbere ku itariki ya 16/09/2024 ku cyicaro cya ADARWA COOPERATIVE guhera saa yine zuzuye kugera saa sita z’amanywa (10H00-12H00).

Ibitabo by’ipiganwa bigomba kuba byanditse neza ari ibitabo bitatu (3), kimwe ari umwimerere ibindi ari kopi.

ADARWA COOPERATIVE ikaba isaba ba Rwiyemezamirimo na Company kuzaza bitwaje ibiciro by’Ubugure bw’Ibarizo(Financial proposal) n’uburyo buboneye buzakoreshwa na Rwiyemezamirimo mu gukusanya iryo barizo (Technical proposal),bakabishyikiriza abagize akanama k’amasoko muri ADARWA Cooperative ku itariki ya 23/09/2024 saa yine za mu gitondo(10h00). 

Gufungura ibiciro byatanzwe ni 23/09/2024 saa 10h10’ mu cyumba cya ADARWA Cooperative.

Bikorewe ku Gisozi, kuwa 09/09/2024.

TWAGIRAYEZU Thadée

Umuyobozi w’ADARWA COOPERATIVE

 

Attachment