Website: https://www.goico.co.rw/
ITANGAZO RYO GUPIGANIRA ISOKO
GORILLA INVESTMENT COMPANY (GOICO Ltd) ni Company y’ubucuruzi ibarizwa mu mujyi wa Musanze, akarere ka Musanze yatangiye 2015, ikaba ariyo ifite inyubako ya GOICO PLAZA igizwe n’amagorofa atanu (5floors) afite ubuso bungana na metero kare 25,740 ikaba ibarizwamo isoko rya kijyambere rya Musanze, yubatse ku buso bungana na metero kare 7,597. Ubuyobozi bwa GOICO Ltd rero burahamagarira ba Rwiyemezamirimo babishoboye kandi babifitiye ibyangombwa ko bwifuza gutanga amasoko akurikira:
- ISOKO RYO GUSAKARA TERRAZZO NIVEAU YA 5 Y’INYUBAKO YA GOICO PLAZA;
Abifuza gupiganira ayo masoko bagura ibitabo bikubiyemo amabwiriza agenga ayo masoko biboneka mu buyobozi bukuru bwa GOICO Ltd mu minsi y’akazi guhera tariki ya 07/11/2025 kugeza ku taliki ya 14/11/2023 kuva saa tatu za mugitondo kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba nyuma yo kwishyura amafaranga angana n’ibihumbi icumi y’u Rwanda (10,000 Frw) adasubizwa. Ayo mafaranga azishyurwa kuri Konti n0 00052-00371953-30/RWF ya GORILLA INVESTIMENT COMPANY iri muri Banki ya Kigali. Gusura isoko bizakorwa kuwa mbere taliki ya 17/11/2025 saa tanu (11h00’) za mugitondo. Nyuma yo gusura ba Rwiyemezamirimo basuye bazahabwa certificat yo gusura.
Amabahasha afunze neza arimo ibiciro yanditseho izina ry’isoko ripiganirwa azagezwa mu buyobozi bwa GOICO Ltd bitarenze taliki ya 21/11/2025 saa yine za mugitondo (10h00’), gufungura amabahasha bizakorwa kuri uwo munsi taliki ya 21/11/2025 saa yine n’igice za mugitondo (10h30’), uwifuza ibindi bisobanuro yahamagara kuri telephone igendanwa 0788491564/0788476666
Bikorewe i Musanze, kuwa 05/11/2025
URAGIWENIMANA Jean Claude
Umuyobozi mukuru wa GOICO Ltd
