Website:
Gikingo, kuwa 06/01/2025
No 177/COM/KB/ 2025
KOPERATIVE COMIKAGI
INTARA Y’AMAJYARUGURU
AKARERE KA GAKENKE
UMURENGE WA RULI
E-mail: comikagi2030@gmail.com
TEL: 0783419757
Ku Umuyobozi w’Ikigo cy’Igenagaciro
Impamvu: Gusaba igiciro n’uburyo bwo gukora igenagaciro ry’imitungo yose ya COMIKAGI
Bwana/ Madame Muyobozi w’Ikigo cy’Igenagaciro,
COMIKAGI (Coopérative Minière Kababara-Gikingo) ni Koperative ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu murenge wa Ruli, Akarere ka Gakenke, Intara y’Amajyaruguru. Hakurikijwe itegeko No 50/2007 ryo kuwa 18 Nzeri 2007, COMIKAGI yabonye ubuzimagatozi n’icyemezo No RCA /6225/2009 cyo kuwa 06 Ukwakira, 2009.
COMIKAGI ikeneye gukoresha igenagaciro ry’imitungo yose ya koperative (imitungo itimukanwa n’imitungo yimukanwa) kugira ngo hamenyekane agaciro kose k’imitungo koperative itunze
Muri iyi baruwa, turashaka ko mwoherereza COMIKAGI igiciro cyanyu cya serivisi zo gukora igenagaciro (Valuation) n’uburyo muzabikoramo nk’uko bisobanurwa mu nyandiko ziri kumwe n’iyi baruwa.
Murakoze.
Umuyobozi w’Agateganyo wa COMIKAGI
KAYITESI Béatrice
IMIRONGO Y’IBIKORWA KU GUSHAKA IKIGO CYO KUGENA AGACIRO K’IMITUNGO ITIMUKANWA N’IMITUNGO YIMUKANWA YA COMIKAGI
- Ibyerekeye COMIKAGI
COMIKAGI (Coperative Minière Kababara-Gikingo) yashinzwe mu 1986 hagamijwe guteza imbere ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu gake ikoreramo. Iherereye mu kagari ka Gikingo, umurenge wa Ruli, akarere ka Gakenke, Intara y’Amajyaruguru. COMIKAGI ifite ubuzima gatozi bwemejwe n’icyemezo cya Rwanda Cooperative Agency (RCA) nimero RCA6225-2009 cyokuwa 6 Ukwakira 2009.
COMIKAGI irifuza gutanga isoko ku kigo kibifitiye ububasha n’ubushobozi, ryo gukora igenaciro ku mitungo yose ya koperative. Igenagaciro rizakorwa ku mitungo itimukanwa ndetse n’imitungo yimukanwa yose ya koperative
- Ibyo igikorwa Kigamije
Iki gikorwa kigamije kugena agaciro k’imitungo yose ya Koperative COMIKAGI
- Ibyo igikorwa Kizageraho
Uzahabwa isoko ryo gukora igenagaciro azakora ibi bikurikira:
- Gukora igenagaciro ry’imitungo itimukanwa igizwe n’ubutaka, amazu,amashyamba ndetse n’imitungo yimukanwa igizwe n’imashini zikora mu kazi k’ubukucuzi, imodoka, ibikoresho bikoreshwa mu bucukuzi no gutunganya amabuye y’agaciro, ibikoresho byo mu biro, n’ibindi
- Gukora no gutanga raporo y’igenagaciro rirambuye ku mitungo yose ya koperative, kugaragaza uburyo bwakoreshejwe n’inyandiko zifashishijwe
- Kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga umwuga w’igenagaciro mu Rwanda no mu Karere
- Gukorana n’ubuyobozi bwa COMIKAGI mu gusibiza ibibazo byose no gutanga umucyo mu kunoza akazi k’igenagaciro kazaba kakozwe
- Kugaragariza ubuyobozi bwa COMIKAGI ibizaba byavuye mu igenagaciro ku mitungo yose ya koperative
- Ibyangombwa by’ubuyobozi bisabwa ikigo cyifuza guhabwa akazi
- Icyambwa cya RDB kigaragaza ko ikigo cy’ubucuruzi cyemerewe gukora iyi rimo
- Icyemezo kigaragaza ko ikigo cyemerewe gukora akazi k’igenagaciro ry’imitungo mu Rwanda
- Uburambe nibura bw’imyaka itatu (3)
- Icyemezo cy’uko ikigo cyanditse ko musoro wa TVA
- Icyemezo kigaragza ko ikigo kitarimo umwenda w’imisoro gitangwa na RRA
- Kugaragaza aho ikigo gikorera bigaragazwa n’amasezerano y’aho ikigo gikorera
- Icyemezo cy’ uko ikigo kitahombye gitangwa na RDB
- Ibyangombwa bigaragaza uburambe n’ubushobozi bisabwa ikigo cyifuza guhabwa akazi
- Kugaragaza Inyandiko nibura 2 zigaragaza aho ikigo cyakoze akazi gasa n’aka kakarangira neza.
- Kugaragaza umugenagaciro w’umwuga uyoboye igikorwa (Team Leader) ufite impanyabushobozi ya Kaminuza y’icyiciro cya Kabiri A0 muri Civil Engineering cg Real Estate, ufite uburambe mu kazi nibura bw’imyaka 5. Agomba kuba afite icyemezo gitangwa na IRPV kigaragaza ko ari umugenagaciro w’umwuga wemewe
- Kugaragaza CV ya valuation surveyor ufite imyaka 5 years y’uburambe mu kazi
- Professional indemnity cover izasabwa ku uzaba yahawe kazi
- Icyemezo cya IRPV cy’umwaka wa 2024
- Kugaragaza ingengabihe azakoreramo akazi
- Kugaragaza mu buryo buri tekiniki uko akazi azagakora
- Kubahiriza ibijyanye n’amabwiriza agenga umwuga w’igenagaciriro mu Rwanda cg mu karere
Andi makuru akenewe:
- Kutaba ku rutonde rwa bihemu rwa RPPA
- Team Leader agomba kuba afite ubumenyi ku nyubako zikoreshwa mu mirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ( Kuba yarabikozeho cg yarabyize)
- Kuba afite ubunararibonye n’ubushishozi mu gukora ku mishinga minini no gukorana n’abantu batandukanye
- Kuba ashobora gutanga raporo mu gihe cyagenwe
- Kwemera gukorera ahantu hagoye
- Ibikenewe ku biciro
- Ibiciro bizatangwa harimo imisoro yose
- Ibiciro bizatangwa mu mafaranga y’u Rwanda ( Rwf)
- Ingengabihe y’akazi
COMIKAGI irashaka ko akazi kose kaba karangiye mu gihe kingana n’ukwezi kumwe uhereye igihe amasezerano yashyiriweho umukono
- Isuzuma ry’ibitabo by’ipiganwa
Ibitabo by’ipiganwa bizasuzumwa mu buryo bukurikia:
- Inyandiko z’ubuyobozi zigomba kuba zuzuye zose.
- Uko akazi kazakorwa bizahabwa 50%.
- Ibijyanye n’ibiciro bizabarwa kuri 50%.
- Ibitabo by’ipiganwa bizatangwa mu rurimi rw’ikinyarwanda
9. Ibizatangwa akazi karangiye (Deliverables)
- Hazatangwa raporo y’agateganyo (draft report) kugirango COMIKAGI iyitangeho inyunganizi (comments) aho zikenewe;
- Hazatangwa raporo ya nyuma (final report) igaragaza agaciro rusange k’imitungo yose ya COMIKAGI
10. Itangwa ry’inyandiko z’ipiganwa
Igitabo kigizwe n’igiciro cya serivisi y’igenagaciro, ibyangombwa by’ubuyobozi, CV zitsinda ryateganijwe hamwe n’izindi mpapuro zavuzwe haruguru zose, gikoze mu buryo bw’ikoranabuhanga (soft copy) kizoherezwa hakoreshejwe email.
Inyandiko z’ipiganwa zigomba kuba ziri muri PDF kandi zigomba gutangwa binyuze kuri imeri ya COMIKAGI: comikagi2030@gmail.com, bitarenze 15 Mutarama saa kumi n’imwe z’amanywa. Ibitabo bizoherezwa nyuma y’iyo saha ntabwo bizasesengurwa.
Ku bindi bisobanuro mwabariza aha hakurikira:
Cooperative COMIKAGI Cooperative E-mail: comikagi2030@gmail.com.
Tel: 0788578620/ 0783419757
Bikorewe I Ruli, kuwa 06 Mutarama 2025
Umuyobozi w’agateganyo wa COMIKAGI
KAYITESI Béatrice
Attachment