Website:

ITANGAZO RYO GUTANGA AMASOKO 2

Ubuyobozi bw Itorero Anglican ry’URwanda  Paruwase ya Rukira bufite umushinga RW0658 EAR Rukira uterwa inkuga na compassion International Rwanda  burifuza gutanga amasoko abiri harimo iryo kugemura Imyenda yo kurimbana hamwe n’inkweto  zo kurimbana.

Ba rwiyemezamirimo babishoboye kandi bujuje ibisabwa, barasabwa kuza gufata ibitabo bikubiyemo amabwiriza ajyanye n’ amasoko bifuza gupiganira guhera kuwa kane tariki ya 20/03/2025- 02/04/2025 mu masaha y’ akazi, hamaze kwerekanwa inyemezabwishyu y’ amafaranga ibihumbi icumi (10,000frw) kuri buri soko adasubizwa kuri konti: 21301077140015118000 EER RW658 Paroisse Rukira iri muri GT Bank, amabaruwa azafungurwa mu ruhame kuwa kabiri tariki ya 4/04/2025 saa tanu za mugitondo (11h00 am) ku cyicaro cy’ umushinga Rw0658 EAR RUKIRA.

Bikorewe Rukira tariki ya19 /03/2025

Umuyobozi wa Paruwase ya Rukira

Rev. RUTONESHA Cosmas