National Industrial Research and Development Agency (NIRDA) is a government institution under the Ministry of Trade and Industry (MINICOM) and is mandated with a mission to lay a solid foundation for a structural shift in industrial development by producing competitive goods and services through technology and innovation while encouraging and preserving environmental standards”. NIRDA is a service institution that supports firm-level competitiveness (Quality compliance and market demand quantity). NIRDA aspires to be well positioned as a key player in industrial development in Rwanda.
Website: https://www.nirda.gov.rw/
ITANGAZO RIHAMAGARIRA ABANTU GUPIGANWA
| Umutwe w’Isoko | Itangazo ryo Gutanga Isoko rigamije Kwegurira Abashoramari Inganda za Leta ( Rwamagana Banana Wine, Nyabihu Irish Potato, na Rutsiro Honey Companies). |
| Nomero y’Isoko | ……………………………. |
| Uburyo bw’Itangwa ry’Isoko | Bufunguye bwo Gutanga Isoko |
| Itariki y’Itangazo | 10 Ukuboza 2025 |
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye inganda (NIRDA) kiramenyesha abashoramari bose babifitiye ubushake n’ubushobozi, ko kigurisha imigabane ya Leta ifite mu nganda iwacu za Rwamagana Banana Wine, Nyabihu Irish Potato na Rutsiro Honey Companies zizwi nka “Uruganda iwacu”. NIRDA ikaba ariyo munyamigabane munini muri izo nganda.
Izi Nganda zikora ibikorwa byo kongerera agaciro umusaruro w’abahinzi n’ubworozi hifashishijwe ikoranabuhanga ryo kuwuhindura ibicuruzwa birangiye.
- Rwamagana Banana Wine Ikora inzoga z’ubwoko butandukanye n’umutobe mu bitoki ;
- Nyabihu Irish Potato Company yongerera agaciro ibirayi;
- Rutsiro Honey Company itunganya ubuki bw’umushongi ni nzoga z’ubuki.
Itangazo ryo gutanga isoko rirahamagarira abashoramari bose bo mu gihugu no mu mahanga babifitiye ubushobozi gutegura inyandiko z’ipiganwa hagendewe ku bisabwa (RFPs) ziboneka ku rubuga rwa NIRDA (www.nirda.gov.rw).
Abifuza gutanga inyandiko z’ipiganwa zikubiyemo ibiciro bagomba kuzohereza email ikurikira: cpcsprivatization@nirda.gov.rw , bagatanga copy kuri privatization@minecofin.gov.rw, bitarenze kuwa 10 Mutarama 2026 saa 09:00 z’amanywa ku isaha ya Kigali (3:00 pm).
Murakoze.
Dr. Christian SEKOMO BIRAME
Umuyozi Mukuru
Attachment
