Website:

ITANGAZO RYO GUTANGA ISOKO

Ubuyobozi bwa EAR Paruwase ya Bumbogo burifuza gutanga isoko ryo kugemura ihene zo koroza imiryango y’abana barererwa mu mushinga RW0788 EAR BUMBOGO uterwa inkunga na Compassion International Rwanda.

Ba rwiyemezamirimo babishoboye kandi bujuje ibisabwa, barasabwa kuza gufata ibitabo bikubiyemo amabwiriza ajyanye n’ isoko bifuza gupiganira guhera kuwa kabiri tariki ya 11/03/2025- 24/03/2025 mu masaha y’ akazi, hamaze kwerekanwa inyemezabwishyu y’ amafaranga ibihumbi icumi (10,000frw) kuri buri soko adasubizwa kuri konti: 100023746551 RW0788 EAR BUMBOGO D/GBO iri muri BK, amabaruwa azafungurwa mu ruhame kuwa kabiri tariki ya 25/03/2025 saa tanu za mugitondo (11h00 am) ku cyicaro cy’ umushinga I Bumbogo.

Bikorewe I Bumbogo kuwa kabiri tariki ya 10/03/2025

Umuyobozi wa Paruwase ya Bumbogo

Rev. Kubwimana Tharcisse

 

Attachment