Website:

ITANGAZO RYO KUGURISHA IMWE MU MITUNGO YA KOPERATIVE/KSWC

AGAKIRIRO KA GAHANGA kazwi nka KSWC (KICUKIRO STEEL AND WOODWORK COOPERATIVE- ) ni Koperative igamije guteza imbere ubukorikori bw’ububaji n’Ubundi bucuruzi bubushamikiye ho. Ikaba ifite icyicaro mu Mudugudu wa Kigarama, Akagali ka Nunga, Umurenge wa Gahanga, Akarere ka Kicukiro, Umujyi wa Kigali.

KSWC iramenyesha abantu bose babifitiye ubushobozi, ko ifite imitungo igizwe n’Inzu igenewe ubucurizi ifite imiryango 12 yifuza kugurisha ku babyifuza kandi babishoboye kuyipiganirwa. Buri muryango muri iyo nzu ufite No. UPI yayo iyirango kuburyo bukurikira:

1

Upiganirwa iyo nzu ashobora kuyifatira hamwe yose n’imiryano 12, cyangwa akagura umubare w’imiryango ashaka. Gupiganirwa iyo nzu bizakorwa hakoreshejwe amabaruwa. Gufungura amabaruwa akubiyemo ibiciro, bizakorwa ku wa 28/06/2024 saa 13H:00 z’amanywa ku cyicaro cya Koperative, mu Gakiriro i Gahanga.

Abifuza gusura aho iyo mitungo iherereye mu Gakiriro IGahanga, Akagari ka Nunga, umurenge wa Gahanga, Akarere ka Kicukiro, bizajya bikorwa kuva saa mbiri za mu gitondo kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba buri munsi, uhereye umunsi iri tangazo ritangarijwe ho.

Uzatanga amafaranga aruta ayo abandi batanze, ni we uzajya wegukana uwo mutungo wapiganiwe kandi akazahita yishyura mu gihe kitarengeje iminsi itatu y’akazi ikurikira itariki yo gufungura amabahasha amaze guhabwa ibaruwa imumenyesha ko ari we watanze igiciro kiri hejuru y’Icy’abandi. Kicukiro Steel and Wood work Cooperative ifite uburenganzira bwo kwanga igiciro igihe cyose abazaba bapiganwe ntawe uzaba watanze igiciro cyifuzwa kuri uwo mutungo.

Upiganwa yishyura amafaranga ibihunbi Rwf 10.000 adasubizwa kuri konti ya Koperative iri muri Banki ya Kigali numero

 00049-00391914-72. Icyemezo cy’ubwishyu kizana n’ibaruwa y’ipiganwa.

Ku bindi bisobanuro mwabariza kuri telefoni zigendanwa: 0788382866 / 0783130256/0783242908

Bikorewe I Gahanga 06/06/2024

NSHIMYUMUREMYI Elaste

Perezida wa KSWC

 

Attachment