Website:

NCCR

National Cooperatives Confederation of Rwanda

ITANGAZO RYO KUGURISHA UMUTUNGO No 001/2024

Ubuyobozi bw’Urugaga Nyarwanda rw’Amakoperative (National Cooperatives Confederation of Rwanda: NCCR) buramenyesha ababyifuza bose kandi babifitiye ubushobozi ko NCCR yifuza kugurisha umutungo wayo ugizwe n’ikibanza gifite ubuso bungana na metero kare 2.400, gifite UPI: 1/02/11/06427 giherereye mu karere ka Gasabo, umurenge wa Ndera, akagari ka Rudashya, umudugudu wa Nyakagezi;

  • Gusura icyo kibanza ni kuva ku itariki ya 30/09/2024 kugeza ku itariki ya 20/10/2024 saa tatu za mugitondo kugeza saa kumi za nimugoroba;

  • Gufungura amabahasha bizabera mu murenge wa Nyakabanda, mu karere ka Nyarugenge, ku Kabusunzu aho NCCR isanzwe ikorera ku itariki ya 20/10/2024 saa yine za mugitondo;

  • Uzegukana icyo kibanza asabwe kwishyura ako kanya 30% y’agaciro kose andi akayishyura bitarenze iminsi 2. Atabyubahiriza akamburwa uburenganzira kubyo yaguze kandi amafaranga yari yatanze ntayasubizwe;

  • NCCR ishobora kwanga ibiciro byatanzwe igihe biri munsi y’igiciro yifuza;

  • Kwishyura ni ukuyashyira kuri konti numero: 4024200011829/NCCR iri muri Equity bank.

N.B: Uwifuza ibindi bisobanuro yahamagara kuri telephone: +250788532024 cg +250788473449

Bikorewe i Kigali ku ya 26/09/2024

UMULISA Jeannette

Umuyobozi wa NCCR