Website:
ITANGAZO RY’AKAZI
ADARWA COOPERATIVE iramenyesha abantu bose babyifuza kandi bujuje ibisabwa ko ifite umwanya w’akazi wa:
UMUCUNGAMUTUNGO/MANAGER
Inshingano z’ingenzi:
Umucungamutungo azaba ashinzwe:
- Kuyobora imirimo yose ya koperative no gushyira mu bikorwa ibyemezo by’Inama y’Ubuyobozi n’Inama Rusange;
- Gucunga imari n’umutungo wa koperative mu mucyo no mu bunyangamugayo;
- Gutegura raporo z’imari n’iz’imikorere (ukwezi, igihembwe n’umwaka);
- Gukurikirana imishinga ya koperative no gutanga inama z’iterambere;
- Kuyobora no guhuza imirimo y’abakozi;
- Guhuza koperative n’abafatanyabikorwa (RCA, RRA, amabanki, n’abandi);
- Gutegura no kugenzura amasezerano, amabaruwa n’inyandiko za kinyamwuga.
Ibisabwa ku mukandida:
- Kuba afite impamyabumenyi nibura ya A0 cyangwa Masters mu micungire (Management, Accounting, Economics, Business Administration, Finance cyangwa ibijyanye nabyo);
- Kuba afite uburambe nibura bw’imyaka 2 muri “domaine” imwe muzavuzwe haruguru;
- Kuba azi gukoresha mudasobwa (MS Word, Excel, Email, QuickBooks, PowerPoint ni inyongera);
- Kuba azi kwandika no kuvuga neza mu Kinyarwanda n’Icyongereza;
- Kuba ari inyangamugayo, ufite ubushobozi bwo kuyobora no gufata ibyemezo.
Inyandiko zisabwa:
- Ibaruwa isaba akazi;
- CV igezweho;
- Kopi z’impamyabumenyi;
- Icyemezo cy’imyitwarire (Good conduct);
- Kopi y’indangamuntu;
- References nibura ebyiri (2).
Uko dosiye zitangwa:
Abujuje ibisabwa bohereza dosiye zabo kuri Email ya ADARWA COOPERATIVE: adarwacoopera@gmail.com
Cyangwa bakazishyikiriza ku biro bya Koperative i Gisozi – Gasabo.
Itariki ntarengwa yo kwakira amadosiye: 16/02/ 2026 saa kumi n’imwe z’umugoroba.
Abakandida bazatoranywa bazamenyeshwa igihe cy’ikizami cyo kwandika (writing).
Bikorewe i Kigali, ku wa 26/01/ 2026
UWIMANA Venantie
Perezida w’ADARWA COOPERATIVE