Website:

ITANGAZO RY’AKAZI

ADARWA COOPERATIVE iramenyesha abantu bose babyifuza kandi bujuje ibisabwa ko ifite umwanya w’akazi wa:

UMUCUNGAMUTUNGO/MANAGER

Inshingano z’ingenzi:

Umucungamutungo azaba ashinzwe:

  • Kuyobora imirimo yose ya koperative no gushyira mu bikorwa ibyemezo by’Inama y’Ubuyobozi n’Inama Rusange;
  • Gucunga imari n’umutungo wa koperative mu mucyo no mu bunyangamugayo;
  • Gutegura raporo z’imari n’iz’imikorere (ukwezi, igihembwe n’umwaka);
  • Gukurikirana imishinga ya koperative no gutanga inama z’iterambere;
  • Kuyobora no guhuza imirimo y’abakozi;
  • Guhuza koperative n’abafatanyabikorwa (RCA, RRA, amabanki, n’abandi);
  • Gutegura no kugenzura amasezerano, amabaruwa n’inyandiko za kinyamwuga.

Ibisabwa ku mukandida:

  • Kuba afite impamyabumenyi nibura ya A0 cyangwa Masters mu micungire (Management, Accounting, Economics, Business Administration, Finance cyangwa ibijyanye nabyo);
  • Kuba afite uburambe nibura bw’imyaka 2 muri “domaine” imwe muzavuzwe haruguru;
  • Kuba azi gukoresha mudasobwa (MS Word, Excel, Email, QuickBooks, PowerPoint ni inyongera);
  • Kuba azi kwandika no kuvuga neza mu Kinyarwanda n’Icyongereza;
  • Kuba ari inyangamugayo, ufite ubushobozi bwo kuyobora no gufata ibyemezo.

Inyandiko zisabwa:

  • Ibaruwa isaba akazi;
  • CV igezweho;
  • Kopi z’impamyabumenyi;
  • Icyemezo cy’imyitwarire (Good conduct);
  • Kopi y’indangamuntu;
  • References nibura ebyiri (2).

Uko dosiye zitangwa:

Abujuje ibisabwa bohereza dosiye zabo kuri Email ya ADARWA COOPERATIVE: adarwacoopera@gmail.com
Cyangwa bakazishyikiriza ku biro bya Koperative i Gisozi – Gasabo.

Itariki ntarengwa yo kwakira amadosiye: 16/02/ 2026 saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Abakandida bazatoranywa bazamenyeshwa igihe cy’ikizami cyo kwandika (writing).

Bikorewe i Kigali, ku wa 26/01/ 2026

UWIMANA Venantie

Perezida w’ADARWA COOPERATIVE