Itorero Anglicane ry’u RWANDA(EAR),Paruwase ya Byinza ,riherereye mu Kagari ka Byinza , Umurenge wa Rubona mu Karere ka Rwamagana
Website:
ANGLICAN CHURCH OF RWANDA (EAR D/K)
EAR BYINZA PARISH
PROJECT RW0813 EAR Byinza
Email:[email protected]
Tel: 0788438577/0780737685
ITANGAZO RY’ISOKO RYO KUDODA IMYENDA Y’ISHULI HAMWE NO KUGEMURA IBIRIBWA BIHABWA ABANA B’UMUSHINGA RW0813 EAR BYINZA
Ubuyobozi bw’Itorero Anglicane ry’u RWANDA(EAR),Paruwase ya Byinza ,riherereye mu Kagari ka Byinza , Umurenge wa Rubona mu Karere ka Rwamagana, Intara y’i Burasirazuba rifite abana 266, riterwa inkunga na Compassion international binyuze mu mushinga RW0813EAR Byinza ririfuza gutanga isoko,ryo kudoda Imyenda y’ishuri y’abana no kugemura Ibiribwa
IBYO TUZAKENERA NINGANO YABYO BIGIZWE N’IBICE 2 ARIBYO
- IGICE CYA MBERE KIGIZWE N’ IMYENDA Y’ISHURI YO GUHA ABANA B’UMUSHINGA
| NO | IBIKENEWE | UMUBARE W’ABANA |
| 1 | Imyenda y’ishuli kubana ba Primary | 262 |
| 2 | Imyenda y’ishuli ya Secondary | 4 |
Abifuza gupiganira rimwe muri aya masoko bose barasabwa gutanga ibyangombwa by’ipiganwa bikurikira :
- Ibaruwa isaba isoko yandikiwe umushumba wa EAR Paruwasi Byinza
- Proforma igaragaza igiciro cya kimwe n’igiciro cya byose ku myenda y’ishuli, naho ku isoko ry’ibiribwa utanga igiciro cy’ingango mwahawe hejuru kuko ingano y’ibikenewe ihindagurika buri kwezi(aha hatangwa Commande y’ibikenewe buri kwezi ku gemura)
- Kuba ari muri TVA
- Kuba afite icyangombwa cyerekana ko nta mwenda abereyemo RRA na RSSB
- Kuba afite cachet kandi atanga facture ya EBM
- Ibyemezo 3 byaho yakoze uwo murimo akarangiza akazi neza
- Kugaragaza sample yibyo apiganira aha birareba kw’isoko ryo kugemura ku myenda y’ishuli kubana biga kugigo bitandukanye
- Kuba afite registre y’ubucuruzi itangwa na RDB y’ubucuruzi igaragaza ko rwiyemezamirimo asanzwe akora iyi mirimo ari gupiganira
- Fotocopy y’indangamuntu ya nyiri company cg icyemezo gisimbura indangamuntu cyemewe n’amategeko.
- Kugaragaza Historique y’amezi atatu aheruka iri mumazina yibyangombwa by’uwapiganiye isoko kandi igomba kuba iriho umukono na kasha ya Banki cyangwa kwandikira urwandiko ruvuga ko atazaka avance ataragemura ibyo yatsindiye.
- Gutanga compte iri mumazina ahuye nari kubyangombwa yatanze
- Umuntu uzaza uhagarariye company runaka agomba kuzana icyangombwa kigaragaza ko yatumwe niyo company
Icyitonderwa :
- Ibyangombwa by’ipiganwa bizazanwa ku mushinga tarike 11/08/2026 amabahasha azafungurwa muruhame saa tatu nigice (9h30) Uzarenza saa tatu n’gice atarazana ibyangombwa bye ntabwo bizakirwa. hazatangazwa uwatsindiye isoko byagateganyo muruhame.
- Kwishyura DAO ni 10,000 RWF kuri buri soko apiganira, yishyurwa kuri Compte No4013200904957 ya RW0813EAR BYINZA iri muri Equity bank , iyo umaze kwishyura ushobora kubona DAO hifashishijwe ikoranabuhanga kuri Email cyangwa ukaza kuyifata ku mushinga mu masaha y’akazi
Murakoze.
Bikorewe Byinza 28 /07/2026
Umushumba wa EAR Paruwase Byinza
Rev.Conon. Mpfakwita Francois
