Website:

FREE METHODISTE CHURCH IN RWANDA

RWEZA PARISH

PROJECT RW0153 EMLR RWEZA

TIN NUMBER: 101572256

Email: [email protected]

ITANGAZO RY’ISOKO

Itorero Méthodiste Libre mu Rwanda – EMLR, Paroisse Rweza rifite umushinga RW0153 EMLR RWEZA uterwa inkunga na Compassion International, rirahamagarira ba Rwiyemezamirimo babyifuza kandi babishoboye gupiganira isoko ryo kugemurira ibyo kurya.

Uwifuza gupiganira iryo soko agomba kuza gufata igitabo gikubiyemo amabwiriza agenga ipiganwa (DAO) ku Biro bya EMLR Paroisse RWEZA aho Umushinga ukorera guhera ku itariki 24 – 30/07/2026, yitwaje inyemezabwishyu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi makumyabiri (20,000 Rwf) adasubizwa ashyirwa kuri Konti No: 100021334612/RWF ya EMLR PAROISSE RWEZA iri muri Banki ya Kigali (BK).

Dosiye z’ipiganwa zizoherezwa gusa kuri Email: [email protected], kugeza ku itariki ya 07/08/2026 isaa mbili zuzuye (8h00) zikazafungurirwa mu ruhame i saa ine (10h00) za mu gitondo ku biro by’Umushinga RW0153 EMLR RWEZA. Nyuma y’iyo saha yavuzwe haruguru, nta yindi dosiye izakirwa.

Ukeneye ibindi bisobanuro yahamagara kuri Telephone: 0781543 829

Bikorewe i Rweza, kuwa 23/7/2026.

Umuyobozi wa EMLR Paroisse Rweza

Rev. Munimuni Nkundimana Jackson